ELIPOLE-ELi IBUYE RY’URUKUNDO
ELIPOLE -UMULIMA WA ELA
KINYARWANDA- Pays RWANDA
Hashize igihe,ubwo abantu bafotoraga amafoto bakayabona bakoresheje amazi avanzemo imiti, habayeho umwana w’umukobwa witwa ELIZABETI, akazina k’akabyiniriro ni ELA. Yari afite imisatsi y’ikigina, yarikundaga cyane!
Umunsi umwe, yararwaye cyane, amaea igihe kirekire mu bitaro bishake, byagombaga kuvugururwa byose: inkuta zagombaga guterwa irangi, asanseri zazamukaga zivuza induru kubera gusaza!
Ako kana k’agakobwa kambaye udutaratara, kakanutse, nta muntu n’umwe
Kari gafite wo gukina nawe, wo gukubagana nk’abandi bana! Ariko ibyo byose ntacyamuteraga ubwoba!! Rimwe na rimwe yasohokaga mu cyumba cye nijoro , agatera imisumari aho yabaga yaravuyemo, agatera amarangi n’amakaro ku nkuta!!
Hashize igihe,amaze gukura,abaganga bashoboye kumukiza asubira iwabo mu rugo, asubira mu ishuri aho yabaye umunyabwenge cyane!
Kubera ko yari yarataye igihe kirekire arwaye, yashatse gukora ibyo atakoze byose!! Igihe yabaga arangije kwiga, yabohaga umufuka akoresheje ipantalo ishaje!! Wari umufuka mwiza, ufite udufuka twinshi aho azajya ashyira amafaranga n’ibindi bikoresho!!
Uwo mukobwa ELA yakundaga gufotora, yarabyize kugirango agire ubumenyi muri byo! Yashakaga kumenya ukuntu babona amafoto bakoresheje ibyo bivange by’amazi n’imiti!!!
Muri ayo mashuri niho yahuriye na CHRISTOF(KIRISITOFORI), umuhungu ukunda guseka, uhetse agakapu ku mugongo karimo ikarita y’isi , kuko indoto ye yari kuzenguruka isi yose!! Guhera icyo gihe, ELA na CHRISTOF bajyanaga ahantu hose!! Yari yaramuhaye impano y’umushumi w’icyuma gifotora yaboshye n’intoki ze! Bajyanaga nganda zishaje, aho bacukura amabuye y’agaciro,yewe buriye no hejuru y’inganda ahanyura imyotsi!!
Ntawamenye igihe bakundaniye!! Nubwo nta mafaranga bari bafite, biyemeje gusezerana. ELA niwe widodeye ikanzu yo gushyingiranwa, ariko n’incuti zabo zarabafashije !
ELA yahoraga afite umufuka we buri gihe, urimo ibikoresho byose, igihe habaye ikibazo akagikemura!!
URUGERO: umunsi w’ubukwe bwe, imodoka yataye itara ELA ahita asohora amavisi n’amaturunevisi arisubizamo barakomeza!!!
Muri uwo mufuka habagamo isuku cyane! Habagamo n’amashikalette arindwi(7) yo gufatisha amakaro cyangwa yo guha incuti ze, ibyo kwandika: ikaramu, ikinwaza,n’ikaramu y’igiti, ibyo bakoresheje bashyira umukono ku mpapuro zabo zo gushingirwa!!, n’imigozi irindwi(7) yo gukoreshwa ikenewe!!
Babanye neza kandi bahoraga bimuka buri gihe
Iyo habaga hari ahantu hari bubere ikintu cyiza CHRIS yashakaga ya karita ye, ubundi bakajyayo! Bafataga amafoto n’amafirimi bakabyohereza ibinyamakuru n’amatelevisiyo ! Kugirango babikore vuba kandi neza CHRISTOF yagombye kujya kubyiga!
Muri uko gutembera , bagize incuti nyinshi nziza batumiraga iwabo!! Bakundaga kurara hanze ku kwezi kwaka neza bakikije umuriro , babyina ,bacuranga gitari,
ELA yari Umugore ufite umurongo akurikiza igije cyose havutse ikibazo gitûguranye!
Mi kandi gaguka k’umufuka we harimo itoroshi ibuye rya volute icyenda(9), indodo 3 zo kudoda umufuka wacitse, urushinge, imetero, ipengere eshatu(3), uduti dutatu(3) turijo ipamba, utibagiwe n’icyuma cyari ngombwa mu kubaka aho barara iyo batemberaga!!
ELA na CHRITOF ntibigeza bagira amahirwe yo kubyara, biyemeza kubaho umunsi ku munsi!! Mu mufuka wa ELIZABETI harimo agafuka yabikagamo uduceri!
Umunsi umwe bari kure y’iwabo, ELA yararwaye cyane biba ngombwa ko adahaguruka , akaguma mu buriri buri gihe!
Byatumye abantu bose barwara:
- abantu ntibôgeye kujya bahura , baririmbira hamwe nka mbere!, nta gucuranga bakikije umuriro!! Ariko, bakomeje
Kumwoherereza amabaruwa,amakarita, bakamubwira amakuru y’ubuzima bwabo! CHRIS we yayamusomeraga bari mu buriri, amwereka ku karita ye aho batembereye ku isi hose!
Ikiruta ibintu byose nuko bakomeje kujya baseka uko bisanzwe!!
ELA nubwo yari aryamye mu buriri, yakomeje ubukorikori bwe, akora insinga z’amashanyarazi zishaje, akanadoda.
Abonye atagifite imbaraga , yatekereje kugura umurima akoresheje amafaranga yagiye abika,akoresheje internet!! Ariko kubera uburwayi bwiyongeraga, ntiyagize amahirwe yo kuwubona n’amaso ye!! Ariko kugirango akomeze kugira ibyishimo, ELA na CHRIS bakomeje kurota icyo bifuza kubakamo ! Bawise: UMURIMA wa ELA- LE CHAMPS d’ELA
* ikibabaje ni uko ELIZABETI atashoboye kubona uwo murima!!
CHRIS wenyine, kabeea uburwayi bwa ELA, yafashe ya karita ye, ajya kureba umurima wa ELA!!
Hagati y’ibiti binini bitatu(3), hasi y’ibuye rinini , niho CHRIS yatabye wa mufuka w’umugore
We akunda cyane!! Yibuka ibyari biwurimo byose n’aho biri ku ikarita ye, bimeze gutya muri degere,iminota n’amasegonda:
51•07’47 » mu majyaruguru na 19•33’41 « mu burasirazuba!!
CHRIS, incuti zabo zose, mu murima wa ELA bateyemo indabo, ibiti bizengurutse rya buye batanyemo wa mufuka wa ELIZABETH!!
Ibyo biti byakuze neza bitanga imbuto bakoramo amadeseri,kompote, imitobe ndetse n’inzoga zikomeye!!
Aha hantu hahiswemo kubera ko habereyekuhabyinira dukikije umuriro nkuko ELA yabikundaga!
Uyu munsi incuti ze zose zihahurira zikkije umuriro zishimye, zishobora kubona CHRISTOF aguruka hejuru yabo nk’akanyoni yibuka ELIZABETI !!
Imyaka irashize, isi irahinduka, ibiti byarakuze biba inganzamarumbo, ibyo kwicundaho biracyahari!!
Ibyiza, abana bose baje muri ubO busitani bwiza, batekereza kuhasiga impano muri wa mufuka wa ELA, kizamugirira akamaro mu buzima bwe!!
None wowe ni iki washyira muri uwo mufuka wa ELA?????
Elzbieta Krzysztof Kusz
LEONIE U.
KINYARWANDA
RWANDA